KWIBUKA32: RPPA YIBUTSE ABATUTSI BARENGA MILIYONI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
(Abayobozi n’abakozi ba RPPA n’Abafatayabikorwa mu muhango wo kwibuka)
Mbere y’umuhango nyirizina, abitabiriye basuye urwibutso rwa Kigali Genocide Memorial ku Gisozi, bunamira inzirakarengane z’Abatutsi zirenga ibihumbi 250 zihashyinguye, banashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe.
Hatanzwe kandi ikiganiro cyagarutse ku mateka y’u Rwanda n’imizi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibandwa ku ruhare rw’amacakubiri n’ikorwa rya Jenoside ryateguwe igihe kirekire.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Jimmy Christian Byukusenge, yavuze ko kwibuka atari umuhango gusa, ahubwo ari umwanya wo kongera gushimangira icyerekezo cyo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ubutabera n’iterambere rirambye.
Yagize ati:
“Nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta, dukomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu cyacu binyuze mu guteza imbere uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta mu mucyo no mu buryo butanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga bifuza gukorera mu Rwanda, ariko hanubakwa uburyo bwo kubazwa ibyo dukora igihe tutabinogeje.”
(Abayobozi n’abakozi ba RPPA n’Abafatayabikorwa mu muhango wo kwibuka)
Mbere y’umuhango nyirizina, abitabiriye basuye urwibutso rwa Kigali Genocide Memorial ku Gisozi, bunamira inzirakarengane z’Abatutsi zirenga ibihumbi 250 zihashyinguye, banashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe.
Hatanzwe kandi ikiganiro cyagarutse ku mateka y’u Rwanda n’imizi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibandwa ku ruhare rw’amacakubiri n’ikorwa rya Jenoside ryateguwe igihe kirekire.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Jimmy Christian Byukusenge, yavuze ko kwibuka atari umuhango gusa, ahubwo ari umwanya wo kongera gushimangira icyerekezo cyo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ubutabera n’iterambere rirambye.
Yagize ati:
Nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta, dukomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu cyacu binyuze mu guteza imbere uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta mu mucyo no mu buryo butanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga bifuza gukorera mu Rwanda, ariko hanubakwa uburyo bwo kubazwa ibyo dukora igihe tutabinogeje

( Umuyobozi Mukuru wa RPPA ageza ijambo ku bitabiriye umuhango)
Yakomeje ashimira ingabo zari iza RPA-Inkotanyi, ziyobowe na Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikabohora igihugu ndetse zikongera guha Abanyarwanda icyizere cyo kongera kubaho.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Minisitiri Jean Damascène Bizimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umugambi wateguwe igihe kirekire.
Yagize ati:
“Leta y’Abajenosideri yakoze umugambi wo gutegura Jenoside wamaze imyaka 35, ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo rikorwa mu myaka ine gusa.”
Yanibukije ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda wese ndetse biri no mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Ati: “Kwibuka ni inshingano ya buri Munyarwanda wese, kuko biri no mu Itegeko Nshinga ryatowe n’Abanyarwanda bose. Ni yo mpamvu ibikorwa nk’ibi bikwiye gukomeza gukorwa buri mwaka no mu nzego zose.”
(Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène ageza ubutuma ku bitabiriye )
Umutangabuhamya, Gashayija Justin, yatanze ubuhamya bw’akarengane yanyuzemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza uburyo yagiye avutswa amahirwe y’akazi n’ubwo yari afite ubushobozi n’ubumenyi.
Yavuze ko kuva mu 1959 kugeza mu 1994, Abatutsi bakomeje guhohoterwa no kwimwa uburenganzira bwabo kugeza Jenoside ishyizwe mu bikorwa mu buryo ndengakamere. Yashimiye Rwandan Patriotic Front kuba itararokoye Abatutsi gusa, ahubwo yaranabafashije mu rugendo rwo kongera kwiyubaka no kwirinda inzika n’ubushake bwo kwihorera.
Perezida wa IBUKA, Philbert Gakwenzire, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bakomeje kubana n’ibikomere by’amateka mabi banyuzemo. Yagarutse kandi ku kibazo cy’abakekwaho uruhare muri Jenoside bagikidegembya mu bihugu bitandukanye, ashimira Leta y’u Rwanda ku mbaraga ikomeje gushyira mu gukurikirana no gusaba ubutabera binyuze muri dipolomasi n’izindi nzira z’amategeko

Iki gikorwa cyabaye mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo gusura inzibutso, ibiganiro ku mateka ndetse no gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.